Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10/12/2019, COPEDU PLC yafunguye Ishami rishya mu nyubako ya Kicukiro Modern Market iherereye Kicukiro - Centre, mu rwego rwo kwegereza serivisi abakiriya bayo.
Mu myaka isaga 23 COPEDU PLC imaze ikora, imaze kugira amashami 11, amashami 10 akorera mu mujyi wa Kigali n’irindi shami rikorera mu ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Rwamagana. Kuri ubu ikomeje gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga aho umukiriya wayo ashobora kubikuza kuri ATM iyo ariyo yose igaragaraho ikirango cya Smart Cash, akaba ashobora no kwishyura akoresheje ikarita kuri POS. Umukiriya kandi ashobora kubitsa akanabikuza kuri konti ye ifunguye muri COPEDU PLC yifashishije konti ya mobile money (push & pull) aho akanda *182*4# agakurikiza amabwiriza, akegera umu agent wa MTN akabitsa cyangwa akabikuza.
COPEDU PLC iritegura gutangiza mu minsi ya vuba agency banking na internet banking mu rwego rwo kwimakaza ikoranabuhanga mu mirimo yayo ya buri munsi.
Iri shami COPEDU PLC yafunguye kimwe n’andi mashami asanzweho, akora iminsi yose, agafungura saa moya n’igice za mu gitondo agafunga saa mbiri z’ijoro. Ku munsi w’umuganda afungura saa saba z’amanywa agafunga saa mbiri z’ijoro.
Twizigamire Tugurizwe Dutere Imbere.